Umunyarwanda Kagorora Phocas yiyemeje guca agahigo muri Afurika amara amasaha 11 akoresha ‘Aerobics’
Umutoza w’imyitozo ngororamubiri, Kagorora Phocas, yateguye igikorwa cy’amateka yise “Onzestar Aerobics Workout African Records” kigamije gushyiraho agahigo gashya ka Afurika mu gukora imyitozo ya “aerobics workout step” mu gihe cy’amasaha 11 nta guhagarara.
Ni imyitozo izayoborwa n’umutoza Kagorora Phocas aho azakoresha amakipe atanu atandukanye azitabira iki gikorwa mu masaha 11 y’imyitozo ya “aerobics workout step.”
Uyu mutoza azajya akoresha buri kipe amasaha abiri n’iminota 12, ikipe isimburwe n’indi. Iki gikorwa kizabera ku Gisozi ahakorera Onzestar ku Cyumweru, tariki ya 30 Ugushyingo 2025, guhera Saa Mbiri za mu gitondo kugeza saa Moya z’umugoroba.
Aganira na IGIHE, Kagorora Phocas yagize ati “Onzestar igamije gukuraho agahigo kari gafitwe n’itsinda ry’Abanya-Afurika y’Epfo ryitwa Team Durban Fit Squad, bakoze amasaha umunani y’imyitozo ya ‘aerobics workout’ mu 2022.”
Yakomeje agira ati “Uyu mwaka, Onzestar irifuza gukuraho uwo muhigo igashyiraho uw’amasaha 11, Afurika y’Epfo igasimburwa n’u Rwanda mu rwego rwo kwerekana ubushobozi, imbaraga, ubufatanye n’iterambere ry’imyitozo ngororamubiri muri Afurika.”
Kagorora yavuze kandi ko kigamije guhuza abakunzi ba siporo n’amakipe y’imyitozo mu rwego rwo guteza imbere siporo yo kwirinda indwara zitandura, gukurura urubyiruko no kurwerekana ko imyitozo ngororamubiri ari isoko y’ubuzima n’iterambere.
Iki gikorwa kizatambutswa mu buryo bwa “live” kuri Shene ya YouTube ya Onzestar.
Kogorora Phocas ni umutoza w’imyitozo ngororamubiri ubimazemo imyaka myinshi kuko yabitangiye mu 2017. Nyuma yashinze ikigo ’Onzestar’ yo guteza imbere siporo, ubukerarugendo bunyuze mu kuzamuka imisozi [hiking] n’ibindi.





